Amabwiriza agenga ubuzima bwite na kuki bya Safe.Shop

Binyuze mu serivisi zayo za Safe.Shop, indagagicuruzwa ya Ecommerce Operations B.V. inonosora amakurushingiro asaba kwitonderwa mu by’ubuzima bwite cyangwa bwite. Safe.Shop iha agaciro ubuzima bwite bw’abakiriya bayo no kubahiriza indangagaciro z’ubuzima bwite z’abakiriya bayo no kugira ubushishozi mu kunonosora no kurinda amakuru bwite.

Mu inonosora, twubahiriza ibisabwa n’amategeko yo kurinda amakuru akurikizwa. Bivuze ko twe:

  • dusobanura neza icyo tugamije mbere yo kunonosora amakuru bwite, dukoresheje aya Mabwiriza agenga ubuzima bwite;
  • amakuru bwite dukusana agarukira gusa ku makuru bwite akenewe ku mpamvu zikurikije amategeko;
  • tubanza gusaba uruhushya rweruye bwo kunonosora amakuru bwite yawe mu gihe urwo ruhushya rwawe ruba rukenewe;
  • dufata ingamba z’umutekano ziboneye mu kurinda amakuru bwite yawe kandi tunasaba abandi banonosora amakuru bwite yawe mu izina ryacu kuyarinda;
  • twubaha uburenganzira bwawe bwo kugenzura, gukosora cyangwa gusiba amakuru bwite yawe dufite.

Ecommerce Operations B.V. ni umuryango ushinzwe kunonosora amakuru yose. Muri aya mabwiriza agenga ubuzima bwite, turasobanura amakuru bwite dukusanya n’impamvu yabyo. Turagusaba ko ubisoma witonze.

Aya mabwiriza agenga ubuzima bwite aheruka kuvugururwa tariki ya 14 Nzeli 2017. 

Ikoreshwa ry’amakuru bwite

Mu gukoresha serivisi yacu, hari amakuru uduha. Ashobora kuba ari amakuru bwite yawe. Tubika kandi tugakoresha amakuru bwite yawe waduhaye mu buryo butaziguye cyangwa bikaba bigaragara neza ko twayahawe ngo tuyanonosore.

Dukoresha amakuru ku mpamvu zasobanuwe muri aya Mabwiriza agenga ubuzima bwite:

  • izina na aderesi;
  • nomero ya telefone ya sosiyete;
  • nomero ya telefone igendanwa;
  • icyo akora;
  • aderesi imeyiri;
  • ururimi n’ifaranga ukunda;
  • ijambobanga;
  • izina rya sosiyete;
  • aderesi ya sosiyete;
  • Nomero y’Urwego rushinzwe ubucuruzi;
  • Nomero ya TVA;
  • Urwego;
  • Ubunyamuryango bw’ishyirahamwe;
  • URL y’iduka ryo kuri interineti, izina na serivisi bijyanye;
  • ibisobanuro byerekeye serivisi uhabwa na Safe.Shop;
  • kandi, iyo uri umukiriya: izina ry’iduka ryo kuri interineti utangamo ikirego, n’ikibuye mu kirego utanga;
  • andi makuru bwite utanga binyuze mu miterere ya imeyiri, ubutumwa mu kiganiro, cyangwa aderesi.

Bimwe mu biranga serivisi yacu isaba ko ubanza kwiyandikisha. Nyuma yo kwiyandikisha, tubika amakuru y’izina ry’ukoresha n’amakuru bwite watanze. Tubika aya makuru kugira ngo bitazagusaba kongera kuyandika buri uko usuye urubuga rwacu, k ukumenyesha mu rwego rwo kubahiriza amasezerano, gutanga inyemezabuguzi no kwishyura, no kuguha inshamake y’ibicuruzwa na serivisi twakugurishije.
Ntiduha amakuru ajyanye n’izina ry’ukoresha abandi, keretse ari ngombwa mu rwego rwo kubahiriza amasezerano wagiranye natwe cyangwa iyo bisabwa n’amategeko. Mu gihe hakekwa uburiganya cyangwa gukoresha nabi urubuga rwacu, dushobora guha amakuru bwite inzego zibishinzwe.

Kugera ku rubuga

Ku rubuga rwacu, ushobora kugira ku bijyanye no gucunga aho ushobora kugena, kugaragaza no guhindura amagenamiterere. Urugero: Ushobora guhindura amakuru bwite yawe, cyangwa guhindura ibyo ukunda kuri serivisi za Safe.Shop.

Poromosiyo

Iyo ufite konti, dushobora kukumenyesha ibyerekeye serivisi nshya hakoreshejwe imeyiri cyangwa telefone.

Ifishya ya aderesi n’akanyamakuru

Dufite akanyamakuru kugira ngo tumeneshe abashishikajwje n’ibicuruzwa cyangwa serivisi byacu. Buri kanyamakuru gikubiyemo ihuza aho ushobora kwiyandukuza ku kanyamakuru kacu. Aderesi imeyiri yawe yongerwa ku rutonde rw’abiyandikishije gusa ubitangiye uburenganzira bweruye. Ushobora kwiyandukuza igihe icyo ari cyo cyose (ntibigira ingaruka ku kubahiriza amategeko mu kunonosora aderesi imeyiri yawe mbere y’uko utesha agaciro ibyo wemeye).

Itangazwa ry’amakuru bwite

Iyo utangaza, ugasuzuma ikinyamakuru cyangwa ubundi bwoko bw’amakuru kuri Safe.Shop, dushobora gutangazwa izina ryawe rijyanye n’ibikubiyemo,iyo wabyemeye. Ushobora gutesha agaciro ibyo wemeye igihe cyose (ntibigira ingaruka ku kubahiriza amategeko mu itangaza ryakozwe mbere y’uko utesha agaciro ibyo wemeye).

Guha amakuru abandi

Dushobora guha amakuru yawe abafatanyabikorwa bacu. Abo bafatanyabikorwa baba bafite uruhare mu kubahiriza amasezerano. Abo bafatanyabikorwa bashobora kuba bakorera hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Iyo bimeze bityo, tugirana amasezerano nabo, yerekeye uko bafata amakuru bwite. Tugirana nabo ayo amsezerano kugira ngo twizere neza ko ihererekanywa ry’amakuru yawe hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ryemewe hakurikijwe amategeko agenga ubuzima bwite mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Dukoresha abafatanyabikorwa bakurikira:

  • reCaptcha: Dukoresha serivisi ya reCaptcha itangwa na Google kugira ngo tugenzure ko uwuzuza ifishi ya aderesi ari umuntu atari irobo (tugusaba kuvivura mu kazu);
  • abatanga serivisi zo kwishyura;
  • abafatanyabikorwa mu gutanga ibyemezo;
  • abatanga serivisi zo kugenzura umutekano;
  • abatanga serivisi zo kugenzura iby’imari;
  • abatanga serivisi zo kugenzura ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ku rubuga rwawe;
  • abatanga rezo dukorana;
  • ubucuruzi bwo kuri interineti, amashyirahamwe ashinzwe ikoranabuhanga na interineti;
  • ibigo bishinzwe kurengera umuguzi;
  • serivisi z’iposita zo mu gihugu no mu mahanga;
  • abafatanyabikorwa mu imenyekanishabikorwa;
  • ahanzi b’urubuga;
  • abakora imbuga;
  • abandi bamenyekanisha ibikorwa bakoresheje imeyiri.

Iyo bisabwa n’amategeko dushobora gutangazwa amakuru bwite yawe ajyanye n’urubanza urwo ari rwo rwose cyangwa ku rugero rwa ngomba kugira ngo hashyirweho, hubahirizwe cyangwa hirindwe uburenganzira bwa (ibyerekeye amategeko) Safe.Shop.

Kubika amakuru bwite

Iyo ufunguye konti, tubika amakuru ya konti yawe mu gihe ugifitanye amasezerano natwe.

Iyo wiyandikishije ku kanyamakuru, tubika amakuru yawe kugeza kwiyandukuje ku kanyamakuru.

Iyo wujuje ifishi ya aderesi ku rubuga cyangwa ukatwoherereza imeyiri, amakuru utanga arabikwa igihe cyose cya ngombwa bitewe n’imiterere y’ifishi cyangwa ibikubiye muri imeyiri yawe, kugira ngo dusubize neza kandi twite neza ku butumwa bukubiye muri imeyiri yawe, n’amezi atatu nyuma y’aho kugira ngo dusubize ibindi bibazo. 

Kuki

Dukoresha kuki z’abandi bakurikira:

  • Google Analytics: Dukoresha Google Analytics kugira ngo dukurikirane abakoresha urubuga rwacu no kubona raporo yerekeye uko abasura urubuga rwacu barukoresha.
  • GA Audiences: Twe, n’abandi, dukoresha GA Audiences kugira ngo dukusanye amakuru yerekeye ibyo ukandaho n’uko ushakisha, kugira twerekane amatangazo amenyeshwa yabonejwe.
  • DoubleClick: Twe, n’abandi, dukoresha DoubleClick kugira ngo dukusanye amakuru yerekeye ibyo ukandaho n’uko ushakisha, kugira ngo twerekane amatangazo amenyeshwa yabonejwe.
  • Google AJAX Search API: Dukoresha Google AJAX Search API kugira ngo dutume ushakisha ku rubuga rwacu. Dukusana amagambo y’ishakisha kugira ngo dusesengure tunanoze serivisi zacu.
  • Awin: Awin (yahoze ari sosiyete yitwa Zanox) isosiyete itanga rezo dukorana. Serivisi zayo zituma dukurikirana abasura urubuga rwacu bavuye ku mbuga dukorana ndetse niba abo basura urubuga rwacu hari icyo batumiza kuri Safe.Shop. Iyo hakozwe igiheruka, izo mbuga dukorana zigenerwa komisio nk’igihembo. 
  • Hubspot: Ni gikoresho twifashisha mu gukora ubucuruzino gukusana amakuru akwerekyeho yerekeye ibyo ukandaho n’uko usakisha, kandi dukoresha amafishi ya Hubspot aho wiyandisha ku kanyamakuru kacu no gukurura ibikubiyemo na raporo byacu. Dukoresha Hubspot kugira ngo tukugereho twifashishije imeyiri na telefone mu rwego rw’ibikorwa by’ubucuruzi. 

Dukusanya aya makuru kugira ngo tumenye amasosiyete asura urubuga rwacu, kandi dushobora gukoresha amakuru kugira ngo twegere ayo masosiyete mu kuganira kugira ngo tumenye niba bashishikajwe na serivisi za Safe.Shop.

Google ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni imwe muri sosiyete zirinda ubuzima bwite, bivuze ko koherezwa amakuru bwite kuri iyi sosiyete byemwe hakurikijwe amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi agenga ubuzima bwite.

Umutekano

Dufata ingamba zo mu rwego rw’umutekano kugira ngo tugabanye gukoresha nabi no kugera bitatangiwe uburenganzira ku makuru bwite. By’umwihariko dufata ingama zikurikira:

  • kugera ku makuru bwite bisaba gukoresha izina ry’ukoresha n’ijambobanga;
  • kugera ku makuru bwite bisaba gukoresha izina ry’ukoresha na tike yo kwinjira;
  • amaze kwakirwa, amakuru abikwa muri sisitemu itandukanye;
  • dufata ingamba zifatika kugira ngo turinde kuera kuri sisitemu aho amakuru bwite abitse;
  • dukoresha ukwihuza gutekanye (Isobeka ry’umutekano rya SSL) kugira ngo dusobeke amakuru yose hagati yawe n’urubuga rwacu iyo wanditse amakuru bwite yawe;
  • tubika raporo z’ubusabe bwose bw’amakuru bwite.

Imbuga z’abandi

Aya mabwiriza ntakurikizwa ku mbuga z’abandi zahujwe n’uru rubuga binyuze ku mahuza. Ntidushobora kwishingira niba abandi bafata amakuru bwite yawe mu buro butekanye kandi buboneye. Turakugira inama yo gusoma amabwiriza agenga ubuzima bwite y’izo mbuga mbere yo gukoresha izo mbuga.

Impinduka kuri aya Mabwiriza agenga ubuzima bwite

Twihariye uburenganzira bwo guhindura aya mabwiriza. Turakugira inama yo gusoma aya mabwiriza ku buryo buhoraho, kugira ngo umenyeshe iby’impinduka izo ari zo zose.

Uburenganzira bwawe bujyanye n’amakuru bwite yawe

Ufite uburenganzira bwo gusaba kugenzura, gukosora cyangwa gusiba amakuru bwite yawe. Unashobora kwanga inonosorwa ry’amakuru bwite yawe, cyangwa ugasba ko inonosora rikumirwa.

Ushobora gusaba kopi y’amakuru yawe mu miterere isanzwe, isomwa na mashine, kugira ngo woherere amakuru bwite yyawe undi muryango. Niba ushaka kubigenza utyo, koresha aderesi zikurikira.

Ni utekereza ko tunonosora amakuru bwite yawe turenze ku mategeko n’amabwiriza bigenga ubuzima bwite, ushobora kutumenyesha kuri aderesi zikurikira, twita ku kirego cyawe uko bikwiye. Iyo utekereza ko tutita ku kirego yawe ku buryo bikwiye, ufite uburenganzira bwo gushyikiriza ikirego urwego rushinzwe kurinda amakuru rubifitiye ububasha.

Aderesi

Isanzure utumenyeshe kuri:

Safe.Shop
Rijksstraatweg 29
1115 AH Duivendrecht
The Netherlands

Imeyiri: service (at) safe.shop
Telefone: +31 20 238 6081 (hakurikizwa ibiciro byo guhamagara mu mahanga).

Subscribe to our monthly newsletter with the best global online deals, reports, events & developments

Loading...