ibibazo & ibisubizo

Ni izihe nyungu z'iduka ryo kuri interineti ryanjye?

Ubuziranenge bwa Safe.Shop bukugezaho inyungu zikurikira:

  1. Isuzuma ry’abaguzi rya Safe.Shop ryongera icyizere kuberako abakiriya bashobora kubona amanota ihahiro ryawe rifite ndetse bakanasuzuma ihahiro ryawe bakoresheje sisitemu y’ibipimo. Ushobora gushyira amanota yawe ku rubuga rwawe
  2. Amanota y’icyizere akora nk’ikimenyetso cy’umutekano n’ubushobozi bwa tekinike by’ubuhahiro bwawe bwo kuri interineti. Kwerekana amanota ku rubuga rwawe byongera icyizere mu maso y’abakiriya bawe
  3. Amategeko agenga imyitwarire ya Safe.Shop atuma udatakaza igihe akakurinda n’ibibazo, kubera ko tukubera umuhuza mu gihe havutse impaka. Bigatuma hirindwa inzira y’ibirego ndetse hirindwa imanza.
  4. Mu gihe ubonye akarango kisumbuye (mu mategeko) , uba wemeye gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu gihugu ndetse no mu bumwe bw’uburayi. Ibi bikurinda gutakaza amafaranga ushyiraho umunyamategeko ukunganira
  5. Mu gihe ubisabye, tuguha izindi serivise zikongerera icyizere, nk’isuzuma ry’umutekano rya interineti no kugenzura ibicuruzwa by’ibyiganano. Ibi bisubizo byose bikongerera ubuziranenge ku rubuga rwawe

Ese ni ngombwa gucuruza ku isi hose?

Oya, ntago ari ngombwa gukora ubucuruzi ndengamipaka kugirango ugire icyemezo cy’ubuziranenge cya Safe.Shop. ndetse ushobora guhitamo kugira icyemezo cy’ubuziranenge ucuruza mu gihugu imbere gusa mu gihe wahisemo kubahiriza Amabwiriza ngengamyitwarire mpuzamahanga ya Safe.Shop

 

Ni gute nakiyandikisha?

Mu gihe ushaka kwiyandikisha, biragusaba gusura paji isabirwaho yacu maze wuzuze ibisabwa.

Ese nshobora kwiyandikisha nk'umuntu wigenga?

Ubu ntago biri gushoboka kwiyandikisha nk’umuntu wigenga, ariko turi kubikoraho ngo tubihindure! Niba bigushishikaje ukaba ukeneye kumenya byinshi birenzeho ntutinde kubitumenyesha.

Ese byagenda gute mu gihe mfite icyangombwa cyo mu gihugu cyanjye?

Safe.Shop ikorana n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu bizewe. Niba warabonye icyangombwa cyemewe n’amategeko mu gihugu cyawe, igiciro cy’icyangombwa cyakurwaho. Niba ari ko bimeze twandikire (bitumenyeshe)

Ese hari ikiguzi bisaba mu gukorana na Safe.Shop?

Oya , akenshi dutanga modeli y’ Ubuntu. Iyi modeli ikwemerera gukoresha ikirango cya Safe.Shop ku rubuga rwawe. Hamwe niyi modeli kandi ushobora gukoresha sisitemu y’isuzuma ry’abaguzi rya Safe.Shop. ushobora kubona ibisobanuro bya modeli y’ubuntu hano.

Ni gute nakoresha inyandiko za Safe.Shop?

Ushaka gukoresha serivise zirenzeho z’ikirango cya Safe.Shop. ugomba gukoresha inyandiko za Safe.Shop ku rubuga rwawe. Mu gihe usabye serivise zacu uciye kuri iyi paji,  tuzakumenyesha maze tukoherereze kode uzashyira ku buryo ucunga sisitemu yawe (CMS). 

Hinduka umucuruzi mpuzamahanga!

''Muri iki gihe abaguzi ntibatekereza ku mipaka, bityo rero abacuruzi ndengamupaka bakeneye cyane ikirango cy'icyizere mpuzamahanga nka Safe.Shop.”

- Alon Ben Joseph, nyir'ikigo cya Ace Jewelers Group

Agura ibikorwa byawe wifashishije Safe.Shop

''Nubwo ibicuruzwa byacu ari mpuzamahanga, abakiriya buri gihe si ko bashobora kumenya ko banahita bagura ibicuruzwa byacu. Ndizera ko Safe.Shop ishobora gufasha umuguzi gutera intambwe ya nyuma yoroshye.''

- Carlo Klaasse, umuyobozi muri Branded

Subscribe to our monthly newsletter with the best global online deals, reports, events & developments

Loading...