Gukoresha ibirango byacu

 

Niba udakoresha imwe mu Mbuga z’ubucuruzi bwo kuri interineti twemera, ibirango bya Safe.Shop cyangwa Scamadviser biroroshye kubikoresha. Mu buryo bw’ubuntu, hagaragara ikirango cya Scamadviser. Mu buryo bw’ifatabuguzi hagaragara ikirango cya Safe.Shop. 

Ushobora kwerekana ibirango mu buryo 4 butandukanye:

Akarango k’icyizere (Ako tuguhitiyemo)

 

Ikirango cy’ubwizerwe n icyo kigaragara cyane. Uko umanura cyangwa uzamura paji ni ko na cyo kimanuka cyangwa kikazamuka. Cyashyirwa ibumoso cyangwa iburyo bwa ekara. Kuri ekara za telefone, ikirango kigaragaza agashushondanga hasi ibumoso cyangwa iburyo. Ushobora kubiboneza ubwawe. 

Urugero rw’akarango k’icyizere warusanga kuri

Akarango k’icyizere biroroshye kugashyiraho.

Ugomba gushyiraho gusa sikiributi ikurikira iri hasi ku mutwe wa buri rupapuro rw’urubuga rwawe: 

<script src="https://merchant.safe.shop/widget.js"></script>

Akarango ka mpande enye

Akarango ka mpande enye ni ko keza niba udafite umwanya uhagije washyiramo ikirango cy’icyizere, nko ku  mutwe cyangwa ku bisobanure by’ibicuruzwa cyangwa kuri paji bishyuriraho yawe.

 

Ugomba gusa gukurikiza intambwe 2 zoroheje:

ku mutwe: <script src="https://merchant.safe.shop/square.js"></script>
Aho washyira akarango ka mpandenye: <div class="safeshop-square"></div>

Akarango kuzuye


Akarango kuzuye kerekana uturango twawe twose tw’icyizere.

 

Ushobora kongera iki kirango aho ari ho hose wifuza ku rubuga rwawe. Ariko, iki kirango cyagenewe guhyirwa ku mpera ya paji yawe.

 

Ushobora kubona urugero rw’aho byakoreshejwe kuri

 (hasi kuri paji).

 

Ugomba gusa gukurikiza intambwe 2:

Ku mutwe: <script src="https://merchant.safe.shop/logo.js"></script>
Aho washyira ikirango cyuzuye cya Safe.Shop: <div class="safeshop-logo"></div>

Ikirango cyoroheje (ubururu n’umweru)

 

Ikirango cyoroheje cyerekana ikirango cy’icyizere kitagira uturango tw’icyizere.

 

Hari ikirango cy’umweru n’icy’ubururu (kuraho gusa data-color="white" kuri sikiributi).

Examples are:

Washyira iki kirango aho wifuza hose ku rubuga rwawe. 

Ugomba gusa gukurikiza intambwe 2:

 

Ku mutwe: <script src="https://merchant.safe.shop/script.js" data-color="white"></script>
Aho washyira ikirango cyoroheje cyawe: <div class="safeshop-logo"></div>

 

Guhindura ingano y’ikirango

Ushobora guhindura ingano y’ikirango wongera ubugari cyangwa uburebure byihariye. Iyi kode ikora n’imbuga hafi ya zose. Nibitagukundira, turakugira inama yo kubimenyesha uwagukoreye urubuga. Reba urugero ahakurikira:

<div class=“safeshop-square" style="width: 50px" style="height: 50px"></div>

Subscribe to our monthly newsletter with the best global online deals, reports, events & developments

Loading...