Sisitemu y'amasuzuma y'abaguzi y'ubuntu

Sisitemu y'amasuzuma y'abaguzi yacu ituma gukusanya amasuzuma byoroha no kuyacunga bikihuta.

Sisitemu y'amasuzuma yacu ikoreshwa ku buntu.

Inshamake y'ibiranga by'ibanze:

Gukusanya amasuzuma aho uri hose

Safe.Shop ituma ukusanya amasuzuma ku mbuga zawe zose mu buryo bwinshi butandukanye. Kuri Safe.Shop, unyuze kuri imeyiri ariko no guhita ubikorera ku rubuga rwawe bwite. Si ngombwa gusaba umukiriya wawe kuva ku rubuga rwawe!

 

Biroroshye gusuzuma, gushakisha no kuyungurura amasuzuma

Sisitemu yacu ituma ugenzura amasuzuma byihuse. Unashobora gushakisha no kuyungurura amasuzuma hashingiwe ku biranga by'ibanze byose (izina ry'iduka ryo kuri interineti, izina ry'umukiriya, icyatumijwe n'ikiranga umukiriya, icyiciro cy'itariki n'ibindi).

 

Amaburira yabonejwe

Uhabwa amaburira ku masuzuma mashya mu buryo wifuza. Rimwe ku munsi, ku cyumweru, ku masuzuma yose cyangwa ku masuzuma mabi gusa. Ni wowe ubyigenzurira.

 

Koherereza ubutumire abantu ku giti cyabo cyangwa icyarimwe

Safe.Shop iguha amahitamo yo koherereza ubutumire abantu ku giti cyabo ubasaba gutanga isuzuma. Unashobora kubiboneza ukabwohereza icyarimwe wohereje urupapuro rwa Excel rurimo amazina y'umukiriya wawe, aderesi imeyiri, n'iyo ubishaka, indanga y'icyatumijwe n'ibindi.

 

API n'imbuga zirenga 15 z'ubucuruzi bwo kuri interineti

Safe.Shop API yacu ituma uhita uhuza iduka ryawe kuri Safe.Shop ukoresheje sisitemu yawe y'ubucuruzi bwo kuri interineti yabonejwe, bigatuma uhita wohereza ubutumire bumwe nyuma y'ubundi. Tunakorana n'imbuga zirenga 15 z'ubucuruzi bwo kuri interie mu mikoranire yoroshye.

 

Kuboneza byagutse

Dukomeza kwagura uburyo ushobora kurushaho kuboneza igikorwa cy'ubutumire bw'isuzuma ryawe.  Urugero: Ushobora guhindura igihe cyo gutinda mu koherereza isuzuma umukiriya, ureba neza ko abaguze bakeneye ibyo batumije mu gihe gito cyangwa kirekire bahabwa ubutumire mu gihe gikwiye.

 

Gusaba ubuhuza

Iyo wumva ukeneye ubufasha mu kirego, ubifashwamo na serivisi y'ubuhuza yo kuri interineti yacu*. Iyo isuzuma rikeneye ubunararibonye bwacu, wabitubwira ukanze gusa kuri buto. 

 

Gusubiza amasuzuma byihuse

Hifashishijwe dashibodi yacu yoroshye gukoresha, ushobora koherereza igisubizo kibonwa na bose umukiriya wanditse isuzuma, mu gihe unafite amahitamo yo guhita wohereza iki gisubizo kuri imeyiri y'umukiriya. Byongera amahirwe yo gukemura ibibazo, no kumvisha abakoresha ibyo kongera amanota yabo!

 

Amasuzuma mabi atinzwa iminsi 7

Amasuzuma mabi ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu. Ariko, ukoresheje sisitemu yacu ushobora kugerageza no kubikemura mbere y'uko binaba ikibazo! Uhabwa icyumweru cyose cyo gusubiza ikirego no kugerageza gukemura ikibazo.

Iyo gitangajwe, ugomba kuba wateguye igisubizo, kandi ukaba wanamaze gukemura ikibazo. Iyo ikirego ari icy'uburiganya cyangwa gikomeretsa, ushobora kugitangaho raporo maze kuvanwaho mbere y'uko kigira ibyo cyangiza mu bikorwa by'ubucuruzi byawe.

 

Gukorana n'indimi nyinshi

Nk'ukorera ibikorwa by'ubucuruzi kuri interineti, abakiriya bawe bashobora guturuka ahantu hatandukanye. Bityo rero, twashyiriyeho indimi zitandukanye zirenga 10 mu gutumira amasuzuma y'abaguzi. Mu gusemura ubutumwa bwawe, ushobora kongera amahirwe yo kwakira igisubizo.

 

N'ibindi, n'ibindi byinshi...

Dukomeza kongera umubare w'ibiranga. Iyo ubonye ko hari ikibura, urisanzura ukabitumenyeshe.  

*Biboneka ku bari mu cyiciro cy'ifeza cyacu no kuzamura.

Kuva mu Bubiligi ukagera mu Bushinwa

''Twatangiriye mu Buholandi, twagurira ibikorwa byacu mu Bubiligi no mu Budage, none ubu tugeze no kugurishiriza ibicuruzwa byacu mu Bushinwa. Ubucuruzi bwo kuri interineti buri kuba mpuzamahanga, burarushaho kwihuta kurusha uko tubitekereza. Ikirango cy'icyizere mpuzamahanga gikwiye abifuza kwagura ibikorwa bikaba mpuzamahanga.''

- GeertJan Smits, Umuyobozi Mukuru wa Flinders

Agura ibikorwa byawe wifashishije Safe.Shop

''Nubwo ibicuruzwa byacu ari mpuzamahanga, abakiriya buri gihe si ko bashobora kumenya ko banahita bagura ibicuruzwa byacu. Ndizera ko Safe.Shop ishobora gufasha umuguzi gutera intambwe ya nyuma yoroshye.''

- Carlo Klaasse, umuyobozi muri Branded

Iyandikishe ku kanyamakuru kacu ka buri kwezi kugira ngo ubone igabanyabiciro mpuzamahanga ryo kuri interineti, raporo, ibikorwa n'ibiri gutegurwa

Loading...