Inyandiko imenyesha iby’uburenganzira bw’umuhanzi

Uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge ujyanye na Safe.Shop n’ikirango cya Safe.Shop, bukaba bunakubiyemo uburenganzira ku ndagagicuruzwa, by’umwihariko bikaba ari ibya Ecommerce Operations B.V. (muri rusange, muri iyi nyandiko yiswe :"Safe.Shop"). Ku buryo bwihariye, Safe.Shop yihariye ubu burenganzira.

Uburenganzra bw’umuhanzi bujyanye n’imitere n’ibikubiye kuri uru rubuga (amakuru, amashusho, amajwi, imyandiko n’andi makuru ariho) ku buryo bwihariye bikaba bifitweho uburenganzira bugenwa n’amategeko na Safe.Shop cyangwa abo yahaye impushya. Ibikubiye kuri uru rubuga bishobora gukoreshwa ku rwego bwite gusa. Safe.Shop itabanje kubitangira uruhushya rwanditse, ntibyemewe kohereza, gukwirakiza no gutuma ibikubiye kuri uru rubuga biboneka, cyangwa no kubitangariza abandi, keretse bibaye ngombwa mu rwego rwihariye rwo gukoresha uru rubuga.

Mu gihe ibikubiye kuri uru rubuga byagizwemo uruhare n’abarukoresha, uburenganzira bubyerekeyeho ni ubw’abarukoresha (keretse uburenganzira bwavanyweho mu rwego rwo gukoresha uru rubuga cyangwa ubwo burenganzira bukaba bwahawe Safe.Shop).

Safe.Shop ifite uburenganzira, ariko si inshingano, bwo kubuza kugera ku makuru cyangwa kuvana amakuru ku rubuga iyo, mu bushishozi bwa Safe.Shop, hari (hashobora kubaho) kirenga ku mategeko bikozwe n’abandi.

Kandi Safe.Shop ifite uburenganzira – keretse byumvikanyweho ukundi n’uwanditse amakuru – bwo kugabanywa cyangwa guhindura amakuru yatanzwe. 

Subscribe to our monthly newsletter with the best global online deals, reports, events & developments

Loading...