Acejewelers.com iratekanye

Amasuzuma 0
Amanota y'icyizere
100%
Andi makuru
Uru rubuga rwemejwe
100 %
High
Ubwishingire bw'abaguzi
subira ku isuzuma
Isosiyete ibaho

Twebwe (umucuruzi) tuguhaye (umuguzi) amakuru y’umwirondoro (urug.: izina rya sosiyete, nomero yo kwiyandikisha mu bikorwa by’ubucuruzi, adereisi wadusangaho) n’uko watumenyesha mu buryo buboneye (imeyiri, imbuga mpuzambaga, telefone) mbere yo kugira icyo utumiza. Mu gihe dukorera undi mucuruzi, na bwo tukumenyesha umwirondoro we.

subira ku isuzuma
Uzi uko,ryari n'uburyo waguramo

Twe (umucuruzi) twemeye ko dufite uburyo bwo gukorera mu mucyo, kutugeraho no gutumiza ku buryo bworoshye biguha wowe (umuguzi) uburyo bwo kugenzura icyo watumije no kubikosora mbere yo kurangiza gutumiza. Mbere yo kurangiza igikorwa, tuguha amakuru asobanutse kandi anyuze mu mucyo ku byerekeye uburenganzira bwawe n’inshingano zawe mu rwego rw’amategeko. Twemeza icyo watumije kandi tuguha amakuru ku cyo watumije n’aho kigeze.

subira ku isuzuma
Icyo ugura ni cyo ubona

Twe (umucuruzi) dukora ku buryo bwose imiterere y’ibanze y’ibicuruzwa na serivisi bisobanurwa neza ku buryo bushoboka. Ibicuruzwa urabigemurirwa (umuguzi) hashingiwe ku bisobanuro n’ifoto y’igicuruzwa. Iyo uguze igucuruzwa cy’uruganda rwihariye, tukugemurira icy'urwo ruganda rwihariye. Ntitugurisha ibicuruzwa by’ibyiganano cyangwa bya magendu. Iyo igicuruzwa kitubahiriza uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge w’abandi, dushobora kugarura icyo gicuruzwa dukoresheje amafaranga yacu kandi tukagusubiza amafaranga yose wari watanze.

 

subira ku isuzuma
Ibiciro birasobanutse kandi biruzuye

Twe (umucuruzi) dukoresha uburyo busobanutse kandi bukorera mu mucyo mu byo tugurisha no kuguha ibiciro (umuguzi) ugomba kwishyura serivisi zacu cyangwa ibicuruzwa byacu mbere yo gutangira igikorwa cyo gutumiza. Ntitukwishyuza andi mafaranga kuri serivisi cyangwa ibicuruzwa keretse wemeye ku buryo bweruye ayo mafaranga yandi atangwa kuri serivisi cyangwa ibicuruzwa. Mbere yo kurangiza igikorwa, ubona igiciro ntakuka harimo imisoro yose, ibiciro byabonejwe, ibiciro byo kugemura n’andi mafaranga wishyura. Iyo igiciro ntakuka kitarimo amafaranga yose ugomba kwishyura, amafaranga ugomba kwishyura agaragazwa ku buryo bweruye adakubiye mu kindi giciro ntatuka hariho n’ihuza kuri paji aho ibyo biciro bishobora kugenwa.

subira ku isuzuma
Uburenganzira bwo kugarura ibicuruzwa mu minsi 14

Twe (umucuruzi) tukwemereye (umuguzi) kugarura ibicuruzwa mu minsi 14 nyuma yo kubigemurirwa nta gutanga impamvu. Hari amoko make y’ibicuruzwa bisonerwa kugarurwa**. Iyo duhisemo gusonera ibyo bicuruzwa, tubigaragaza neza mbere y’uko igikorwa cyo gutumiza kirangira. Tugusubiza amafaranga yose watwishyuye (harimo ibiciro byo kugemura) mu minsi 14 nyuma y’aho ibicuruzwa byakiriwe bigaruwe cyangwa ukaduha ibimenyetso by’uko byagaruwe, icyaba mbere y’ikindi cyose. Amafaranga yo koherezwa ibicuruzwa byagaruwe yishyurwa n’umukiriya. Kandi iyo kugarura ibicuruzwa ari kimwe mu bigize gutumiza, ntitugomba kwishyura amafaranga yo kukoherereza ibicuruzwa. Iyo bishoboka mu rwego rwa tekiniki, tugusubiza amafaranga binyuze mu buryo bwo kwishyura bumwe twakiriyemo amafaranga wishyuye.

 

** Amoko y’ibicuruzwa/serivisi bikurikira bishobora kwamburwa uburenganzira bwo kwisubiraho:

Amasezerano ya serivisi igihe serivisi yamaze gutangwa yose iyo serivi yatangiye guhabwa umuguzi mbere yo kubyemera, no kwemeza ko azabura uburenganzira bwo kwisubiraho igihe serivisi yose yakozwe n’umucuruzi;
Igemurwa ry’ibicuruzwa aho ibicirog bigendera ku izamuka n’imanuka ry’ibiciro ku isoko ry’imari aho bidashobora kugenzurwa n’umucuruzi kandi bishobora kubaho mu gihe cyo kwisubiraho;
Ibicuruzwa byagemuriwe umuguzi aho ibibiranga byabonejwe ku buryo bugaragara;
Kugemura ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa kurenza igihe vuba;
Igemurwa ry’ibicuruzwa bifunitse bitabereye kugarurwa bitewe no kurinda ubuzima cyangwa ku mpamvu z’isuku kandi birafungurwa nyuma yo kugemurwa;
Igemurwa ry’ibicuruzwa aho, nyuma yo kugemurwa, hakurikijwe imiterere yabyo, byavanzwe n’ibindi bintu ku buryo bidashobora gutandukanywa;
Igemurwa ry’ibinyobwa bisembuye, igiciro cyemeranyijweho mu gihe cyo gushyira umukono ku masezerano y’ubugure, igemurwa rishobora kuba gusa nyuma y’iminsi 30 kandi agaciro nyako kakaba kagendera ku izamuka n’imanuka ry’ibiciro ku isoko kandi bikaba bidashobora kugenzurwa n’umucuruzi;
Amasezerano aho umuguzi asaba by’umwihariko gusurwa n’umucuruzi ku mpamvu zo gusana cyangwa kwita ku bikoresho mu buryo bwihutirwa. Iyo, muri uko kumusura, umucuruzi atanze serivisi ziyongera ku zari zasabwe by’umwihariko n’umuguzi ku bicuruzwa bitari ibyo gusimbuza ibice by’ibicuruzwa bikoreshwa mu buryo bwa ngombwa mu guata neza cyangwa gusana ibyo bicuruzwa, uburenanzira bwo kwisubiraho bukurikizwa kuri izo serivisi zindi cyangwa ibicuruzwa bindi;
Igemurwa ry’ibucuruzwa by’amajwi cyangwa videwo bifunze cyangwa porogaramu ya mudasobwa ifunze aho bifungurwa nyuma yo kubigemura;
Igemurwa ry’ikinyamakuru, magazine bifite amasezerano y’ifatabuguzi yihariye yo kugemura izo nomero;
Amasezerano yashozwe muri cyamunara;
Itangwa ry’icumbi ritari ku mpamvu yo gutura, gutwara ibicuruzwa, serivisi zo gukodesha imodoka, kugemura ibiribwa cyangwa serivisi zijyanye n’ibikorwa byo kwidagadura iyo amasezerano agaragaza Itariki cyangwa igihe bizakorerwa;
Igemurwa ry’ibikubiyemo by’ikoranabuhanga bidatangwa mu buryo bufatika iyo umuguzi yatangiye kubikoreshar’s mbere yo kubyemera ku buryo bweruye no kwemera ko atagifite uburenganzira bwo kwisubiraho.

subira ku isuzuma
Ubuzima bwite bwawe burarinzwe

Twe (umucuruzi) twubaha ubuzima bwite bwawe, kurinda amakuru bwite yawe no kwita ku kugira urubuga rukunogeye. Dukorera mu mucyo kandi tukumenyesha ibyo gukusanya no kunonosora amakuru yawe n’impamvu tuyakoreshwa, harimo amakuru ajyanye n’amabwiriza agenga kuki. Amakuru akusanywa kugira ngo ubashe gutumiza ibicuruzwa no kunoza ibyo uhabwa n’uburyo uhahamo. Uhora ufite amahitamo yo kwiyandukuza ku guhabwa amakuru mu rwego rw’ubucuruzi. Ntituzoherereza cyangwa ngo tugurishe aderesi zawe indi sosiyete utabanje kubyemera ku buryo bweruye keretse tubisabwa n’amategeko.

subira ku isuzuma
Amasuzuma yose ni ukuri

Twe (umucuruzi) dushobora guhitamo gukoresha sisitemu y’amasuzuma. Sisitemu y’amasuzuma yubahiriza amabwiriza yagenwe na Safe.Shop bivuze ko amasuzuma yose (yaba ameza n’amabi) yerekanwa ku buryo bumwe kandi aba yanditswe n’abaguzi baguze koko ibicuruzwa cyangwa bakoresheje serivsi y’iduka ryo kuri interineti ryacu.

subira ku isuzuma
Ibirego byitabwaho mu buryo bwihuse kandi butabogamye

Twe (umucuruzi) dukora ku buryo (umuguzi) ashobora kutumenyesha amakuru mu buryo bworoshye kandi buboneye. Twiyemeje gutanga serivisi zigenewe abakiriya zikorera mu mucyo kandi zoroshye kigerwaho no gushyiraho sisitemu yo kwita ku birego. Iyo utumenyesheje, tugusubiza mu minsi 3 y’akazi byibuze mu rurimi watumijemo igicuruzwa kandi iyo bishoboka mu rurimi rwawe bwite. Tukumenyesha binyuze ku kirango cy’icyizere cya Safe.Shop kuri buri paji y’iduka ryo kuri interineti ryacu uko watangamo ikirego n’amahirwe yo gutangira gukemura ikibazo bitageze mu nkiko binyuze muri Safe.Shop nk’umuhuza.

subira ku isuzuma
Tugemura ibicuruzwa nk'uko twabisezeranyije

Twe (umucuruzi) tugemura ibicuruzwa ahantu no ku isaha byagaragajwe nawe (umuguzi). Iyo tudashoboye kugemura ibicuruzwa nk’uko twabisezeranyije tukumenyesha vuba bishoboka. Iyo tudashoboye kugemura ibicuruzwa mu minsi irindwi y’akazi nyuma y’isaha yo kugemura yasezeranyijwe, ufite uburenganzira bwo guhagarikwa ibyo watumije no gusubiza igicuruzwa akaba ari twe twishyura amafaranga akoreshwa.

subira ku isuzuma
Hakurikizwa amategeko agenga umuguzi

Twe (umucuruzi) twubahiriza amategeko n’amabwiriza bikurikizwa mu gihugu aho wowe (umuguzi) warangirije igikorwa cyo gutumiza ibicuruzwa. Amategeko n’amabwiriza birengera abaguzi mu gihugu ubarizwamo asimbura Amategeko ngengamyitwarire ya Safe.Shop n’amategeko y’igihugu tugurishirizamo. Amategeko ngengamyitwarire ya Safe.Shop na yo asimbura amategeko n’amabwiriza byacu.

Isosiyete ibaho
Uzi uko,ryari n'uburyo waguramo
Icyo ugura ni cyo ubona
Ibiciro birasobanutse kandi biruzuye
Uburenganzira bwo kugarura ibicuruzwa mu minsi 14
Ubuzima bwite bwawe burarinzwe
Amasuzuma yose ni ukuri
Ibirego byitabwaho mu buryo bwihuse kandi butabogamye
Tugemura ibicuruzwa nk'uko twabisezeranyije
Hakurikizwa amategeko agenga umuguzi
Amasuzuma y'abaguzi
Yahawe icyemezo hakurikijwe Amategeko ngengamyitwarire mpuzamahanga

Yahawe icyemezo hakurikijwe Amategeko ngengamyitwarire mpuzamahanga

by

Biheruka kugenzurwa 2017-12-01

This website has been legally checked and certified according to the Global Ecommerce Code of Conduct of Safe.Shop.

Security check Twice a Year

Online Security Test

by

Biheruka kugenzurwa 2017-12-01

The webshop is tested by Forus-p twice a year to determine if your data is stored safely.

Financial Check

Financial Check

by

Biheruka kugenzurwa 2017-12-01

A financial check is annually done by Safe.Shop.

Gutanga ikirego

Urakoze ku bw'ubutumwa utanze
Yego, ndifuza kwakira akanyamakuru.

Mu gukanda "Gutanga ikirego" uba wemeye Amategeko n'amabwiriza n'Amabwiriza agenga ubuzima bwite ya Safe.Shop.

Amakuru ya sosiyete
Izina ryemewe n'amategeko: Ace Jewelers
Aderesi y'iduka ryo kuri interineti: www.acejewelers.com/nl/
Nomero ya telefone: +31 2057 115 60
Imeyiri: [email protected]
Nomero y'Urwego rushinzwe ubucuruzi: 34301525
Nomero y'umusoro ku nyongeragaciro: NL819398305B01
Umunyamuryango kuva: 2017-06-09
Inzego: Imirimbo

Aderesi y'aho rikorera

Van Baerlestraat 46
1071 AZ Amsterdam
1071 AZ
Amsterdam
Nederland

Imbuga mpuzambaga

1 Abarebye paji
Iheruka kuvugururwa: 22-10-2019
Amakuru ya sosiyete
Izina ryemewe n'amategeko: Ace Jewelers
Aderesi y'iduka ryo kuri interineti: www.acejewelers.com/nl/
Nomero ya telefone: +31 2057 115 60
Imeyiri: [email protected]
Nomero y'Urwego rushinzwe ubucuruzi: 34301525
Nomero y'umusoro ku nyongeragaciro: NL819398305B01
Umunyamuryango kuva: 2017-06-09
Inzego: Imirimbo

Aderesi y'aho rikorera

Van Baerlestraat 46
1071 AZ Amsterdam
1071 AZ
Amsterdam
Nederland

Imbuga mpuzambaga

Iyandikishe ku kanyamakuru kacu ka buri kwezi kugira ngo ubone igabanyabiciro mpuzamahanga ryo kuri interineti, raporo, ibikorwa n'ibiri gutegurwa

Loading...